Zimwe mu ngurube zahawe n’abavanywe muri nyakatsi Rubavu

Zimwe mu ngurube zahawe n’abavanywe muri nyakatsi Rubavu

Imiryango 18 yo mu kagari ka Burinda umurenge wa Rubavu akarere ka Rubavu yashyikirijwe ingurube zo kubafasha kwiteza imbere nyuma yo kuvanwa muri nyakatsi.

Ingurube 18 zatanzwe n’itorero Mercy Ministries International ngo byakozwe mu rwego rwo gufasha abavanywe muri nyakatsi kwiteza imbere no kubona inyongeramusaruro.

Ubu bufasha buje nyuma y’uko Mercy Ministries International ibafashije kubona isakaro no kubakirwa rondereza, iyi miryango yafashijwe ikavuga ko ishima iri torero kubaba hafi ribafasha kugira mibereho myiza.

Mukunzi jean paul umukozi wa Mercy Ministries International avuga ko biyemeje kujyanisha ibyo bavuga nibyo bakora, ngo kuko umuntu ubabaye kumubwira ijambo ry’Imana bimugora kuryumva nyamara ngo iyo afashijwe kuva m’ubukene yishimira ibyo akorerwa kandi agatega amatwi neza ijambo agezwaho.

imiryango  itishoboye yavanywe muri nyakatsi mu murenge wa Rubavu ikaba yaremerewe na Mercy Ministries International guhabwa ubwisungane mu kwivuza ariko nayo igaharanira kwivana mubucyene igendeye kubufasha ihabwa kuko butazahoraho.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment