Abana b abahungu basigaye bigishwa kuzavamo ingirakamaro birinda kwigana ibyo babonye byose2

Umuryango wa gikirisitu ufasha mu iterambere abakobwa n’abagore bakiri bato ukorera mu karere ka Muhanga YWCA (Young Woman Christian Association) uri gufasha abana b’abahungu bakiri bato, kuvamo abagabo b’ingirakamaro bakiri bato kugirango bagire icyo bamarira igihugu cyabo.

Abana b’abahungu basigaye bigishwa kuzavamo ingirakamaro birinda kwigana ibyo babonye byose2

Umunyamabanga mukuru wa YWCA, Uzamukunda Pedacienne avuga ko uyu muryango mu busanzwe, ufasha abana b’abakobwa mu nyigisho zibafasha mu buzima busanzwe aho babigisha kwirinda ibishuko ndetse bakanigishwa kwiteza imbere bakiri bato.

Kuri ubu uyu muryango ngo ukaba warasabwe n’ababyeyi ko bazajya banafasha abana b’abahungu kuko nabo bahura n’ibishuko byinshi bidatuma bagera ku iterambe ryabo bwite ndetse n’iry’igihugu muri rusange.

Uzamukunda avuga ko abana b’abahungu bahura n’ibibazo byo kumya ibiyobyabwenge, kwigana imico y’amahanga itari myiza cyane cyane mu myambarire no mu myitwarire; ibi ngo bigatuma umwana atabasha gutera imbere ariko ngo ubu bizeye ko hari icyo izi nyigisho ziri gufasha aba bana.

Aba bana b’abahungu bari guhugurwa bemeza ko bamaze gufashwa muri izi nyigisho bari guhabwa, kuko ngo hari ibyo biganaga batazi ko bishobora kubaganisha ahabi. Bakaba bavuga ko kugeza ubu batazongera gupfa kwigana ibyo babonye kandi ko ngo bagiye gushyigikira umuco wabo.

 

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment