Mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 11/01/2013 habereye amahugurwa ya komite zo kurwanya ibiyobyabwenge muri aka karere mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge birimo urumogi bikunze kugaragara muri aka karere.

Gahunda y’aya mahugurwa yari iyo kwibutsa abayitabiriye ububi bw’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi rukunze kugaragara mu mirenge igize akarere ka Kirehe ihana imbibe n’igihugu cya Tanzaniya.

Zikama Eric umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kirehe yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa ari inshingano zabo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge birimo urumogi, aho avuga ko uru rumogi ruri mu byangiza urubyiruko akaba yabasabye ko bagomba kwita ku kururwanya bafatanije na komite zashyizweho.

Musenyeri Birindabagabo Alexis umwepisikopi wa EER Dioseze ya Gahini akaba na Perezida w’inama y’abaporotesitanti mu Rwanda, akanayobora inama idahoraho yo kurandura burundu ibiyobyabwenge, avuga ko nk’amadini gahunda yabo ari ugushakira ibisubizo ibiyobyabwenge  kuko babigize ibyabo bitandukanye na mbere,akaba avuga ko mbere abanyamadini batabyinjiragamo kuri ubu bakaba barafatanije n’ubuyobozi bwite bwa Leta kugira ngo bace ibiyobyabwenge burundu.

Muri aya mahugurwa bafashe umwanzuro w’uko bagiye gukora urutonde rw’abanywa ibiyobyabwenge n’ababicuruza,bagakora urutonde rw’ibiyobyabwenge bakurikije imirenge hakarebwa uburyo babirwanya,bakaba biyemeje ko bagiye kubikora bafatanije n’imirenge hamwe n’ubuyobozi bw’akarere.

Mu Rwanda ubushakashatsi bwerekanye ko ibiyobyabwenge bimaze kuba icyorezo,ndetse by’umwihariko mu rubyiruko,bikaba bikoreshwa n’abana bato kugeza ku bantu bakuru ndetse n’abasheshe akanguhe,zimwe mu ngaruka zitwerwa n’ibiyobyabwenge harimo gupfa kurwara,kugira ubumuga budakira,umutekano muke ubukene mu muryango kutiga neza ku rubyiruko kwishora mu busambanyi bikavamo no kwandura indwara zitandukanye harimo na SIDA n’ibindi, mu karere ka Kirehe hakaba hatangijwe icyo bise ijisho ry’umuturanyi mu kurandura burundu ibiyobyabwenge.

Aya mahugurwa yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abayobozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge igize akarere ka Kirehe,polisi n’ingabo.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment