Barashima uburyo umushingaBamwe mu bana bafite ibibazo bitandukanye birimo kuba ari abatishoboye no kuba ari imfubyi, baravuga ko bashima umushinga bamporeze .

Bavuga ko uyu mushinga  ubafasha kugera ku bintu bizabateza imbere mu buzima bwabo mu minsi iri imbere.

Aba bana bavuga ko batangiye kuza kwiga ubudozi babifashijwemo n’umushinga Bamporeze .

Ngo bakaba bari bafite ubuzima bubi ku buryo bunvaga barihebye ngo kubera ibibazo.None ubu bakaba bavuga ko ngo bunva bagenda bigarurira ikizere mu buzima.

Mukansekanabo Savelina,umwe muri aba bana biga umwuga w’ubudozi,avuga ko baje kwiga nta buzima bafite ,ariko ngo Bamporeze yabafashije muri byinshi.

Aragira ati”naje kwiga ubudozi nfashwa n’umuryango Bamporeze.nta kintu na kimwe bansaba icyo nsabwa ni ukwiga nkamenya ,hanyuma nanjye nkazabasha kwiteza imbere mu buzima bwanjye.Nimara kumenya kudoda nzashaka ibikoresho nanjye nshakishe ubuzima niteze imbere.”

Aba bana kandi bavuga ko kuba bahura bakigira hamwe, ngo byanabafashije kuva mu bwigunge ,ari nako biyungura ubumenyi.

Yabaragiye Francine,ati”jyewe uretse no kuba ndimo niga umwuga nta kiguzi ntanze,no kubana na bagenzi banjye biranfasha ,kuko binkura mu bwigunge ,bityo nkunva ndushijeho kwigira ikizere cy’ejo hazaza.Nahoraga nicaye mu rugo,ariko ubu ndabyuka nkaza nkiriranwa n’abandi nkunva ndasusurutse.”

Nkurunziza Fidele,Umwarimo wigisha uru rubyiruko umwuga w’ubudozi avuga ko hari abana benshi bafashwa na Mumporeze,kandi ko baje ari abana ubona bafite ibibazo bitandukanye,ngo,bamwe muri bo bari banacikirije amashuri.

Yagize ati”Aba bana baza kwiga kudoda, ni abana bafashwa n’umuryango Mumporeze ufasha abana babaye bafite ibibazo by’ubukene n’ubupfubyi.ubafasha kwiga umwuga w’ubudozi kugira ngo bizabateze imbere.Bamwe muri bo bararangije,abandi nabo barakiga kandi barabimenye .

Bamwe muri aba bana kandi ngo bararangije, ku buryo batangiye no gukora ,bakaba bameze neza babasha kwikemurira ibibazo bimwe na bimwe ,byari byarababereye imbogamizi zo kubasha kwiteza imbere.

Abana bagera ku munani kuri ubu bararangije bakaba bakora umwuga w’ubudozi hirya no hino. Naho abarimo kwiga bazarangiza mu mezi abiri ar imbere akaba ari abana 14.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment