Ubugenzuzi bwakozwe na World Vision, umwe mu bafatanyabikorwa b’imena b’umurenge wa Mushubati, bugaragaza ko hari ibyishimirwa byagezweho mu iterambere ry’umurenge, hakaba n’ibitaragenze neza ariko kuri ubu na byo bikaba byamaze gufatirwa ingamba.
Icyo gikorwa cyo kureba ibyavuye mu igenzura ryakozwe na World Vision cyabereye ku cyicaro cy’umurenge wa Mushubati, kitabirwa n’abakozi b’uwo mushinga, abahagarariye abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye b’uwo murenge. Iryo genzura ryibanze ku mibereho myiza y’abaturage, ubuzima, uburezi n’ubukungu.
Ubwo bugenzuzi bugaragaza ko mu byishimirwa byagezweho harimo uburezi bwageze kuri bose ndetse n’abaturage benshi bakaba bamaze gusobanukirwa na gahunda ya leta yo guhuza ubutaka.
Icyakora na none ubwo bugenzuzi bugaragaza ko zimwe mu nkingi z’iterambere zikiri hasi cyane. Nko mu mibereho myiza y’abaturage, hari abantu benshi badafite ubwiherero. Ahandi hagomba kongerwamo ingufu ngo ni mu kurengera ibidukikije kuko byagaragaye ko abaturage bangana na 95% bacana inkwi kandi mu buryo busanzwe batazirondereza.
Ibyo bikiri hasi ni bimwe mu byo bagiye kongeramo imbaraga, ndetse hagafatwa n’ingamba z’uburyo byazamuka nk’uko byasobanuwe na bwana Munyamahoro Patrick, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati.
Umushinga World Vision watangiye gukorera mu murenge wa Mushubati mu mwaka w’ 2009, ukaba hari byinshi umaze kuzamuramo abaturage cyane cyane mu bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza, ubuzima, imirire, isuku, amazi meza ndetse no gushishikariza abaturage ubuhinzi bwa kijyambere.

0 Comments
You can be the first one to leave a comment.