Abana bagomba

Birakwiye ko abana batangira kwitabwaho bakiri bato kugira ngo bahabwe uburere buhagije bubafasha kugira indangagaciro zikwiye umukiristu n’umunyarwanda ufite icyerekezo kizima.

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe n’umushumba wa diyosezi Anglicane ya Cyangugu  Nyiricyubahiro Mgr  Nathan RUSENGO Amooti  kuri uyu wa gatandatu, tariki 22/12/2012 mu giterane cya Noheli y’abana cyaberaga ku cyicaro cy’iryo torero.

Muri icyo giterane, Mgr  Nathan RUSENGO Amooti  yabwiye abo bana,bari biganjemo abafashwa n’umushinga wa Compassion international muri paRUWASE ANGLICANE YA CYANGUGU,KO Ari bo kizere k’ejo hazaza,yifashishije amagambo yanditse muri bibiliya muri yohana igice cya 3 ;16 agira ati Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.Yavuzekoiki giterane cyateguwe kugira ngo abana basobanurirwe akamaro ko kwizihiza noheli ari nayo ibibutsa ivuka ry’umukiza wabo.

Ndayimiye Stanley ukuriye umushinga  wa compassion wa RW 729 ukorera muri paruwase anglicane ya Kamembe yavuze ko bifatanyije n’inzego z’ibanze batoranya abana batishoboye bakabafasha kwiga ndetse no kubona iby’ibanze byose byabafasha kugira ubuzima bwiza ariko kandi bakanafasha imiryango yabo kwihangira imishinga iciriritse ibyara inyungu kugira ngo babashe kwifasha by’igihe kirambye.

 

Bamwe mu bana bafashwa na compassion twavuganye nabo nabo bavuze ko bishimira ubufasha bahabwa kandi ko nibagira amahirwe yo gutera imbere nabo batazirengangiza gufasha abababaye nkuko nabo babikorewe.

Nyuma y’inyigisho zijyanye n’icyo giterane cya noheri y’abana,abari bakitabiriye bahuriye hamwe barasabana bifurizanya noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment