Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bwana Nzeyimana Oscar, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Ukuboza,2012 mu nama yamuhuje n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rusizi mu Burezi n’Ubuzima.
Muri iyi nama, impande zombi zarebeye hamwe uko amasezerano zasinyanye yashyizwe mu bikorwa na buri ruhande, mu gufata neza amashuri n’amavuriro kimwe no kuyateza imbere, basanga hari intambwe yatewe, bituma abo bafatanya bikorwa bongera kwemererwa gukomeza gucunga ibyo bikorwa.
Ubusanzwe aya masezerano arangiye, yari amaze imyaka itanu, aho abanyamadini n’abandi bihaye imana bari baratijwe n’Akarere, ibigo binyuranye by’amashuri ndetse n’amavuriro, kugira ngo nabo bagaragaze uruhare rwabo mu iterambere ry’Akarere.
Icyaje kugaragara ni uko, abahawe ibigo ndetse n’ayo mavuriro biganjemo Kiriziya Gaturika, ADEPR, Itorero Anglican n’ayandi; byagaragaye ko bafashe ibyo bikorwa neza ndetse bitera imbere, haba mu micungire ndetse n’imiyoborere yabyo, ku buryo usanga bimaze kugaragaza impinduka nziza mu iterambere ry’Akarere.
Akaba ari muri urwo rwego Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko, abari barahawe ibi bigo by’amashuri ndetse n’amavuriro bagomba kubisubizwa, ariko hagakorwa andi masezerano mashya, agenda iryo vugurura.
Aha Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, akaba asaba, aba bafatanyabikorwa kuzarushaho kubifata neza no kungurana ibitekerezo n’Akarere ka Rusizi, kugira ngo birusheho gutera imbere. Asaba kandi abaturage gukomeza kwitabira Serivise cyane cyane batanga ubwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka wa 2012-2013, ndetse ababyeyi bagatangira kwitegura kohereza abana mu mashuri kuko hasigaye iminsi atageze ku kwezi.
Mayor Oscar kandi, abagira inama y’uko batasesagura muri iyi minsi mikuru tugiye kwinjiramo kuko ibiba bikeneye amafaranga ari byinshi kandi ugasanga kwinezeza mu buzima bitajya bishira.
Musabwa Euphrem


0 Comments
You can be the first one to leave a comment.