Ruhango Care International yahaye ishimwe

Abafashamyumvire babiri bazajya bafatanya inka

Abantu bafasha abaturanyi babo mu kurwanya ihohoterwa aho batuye bitwa ’Abafashamyumvire’ 18 batuye mu karere ka Ruhango, bahawe inka n’umushinga Care International kubera ubwitange budasanzwe bagize mu kurwanya no gukumira ihohoterwa.

Uwamariya Olive, umukozi wa Care International ufite mu nshingano ze kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, avuga ko bahereye ku bikorwa byakozwe n’aba bafashamyumvire batabona icyo babahemba, ikaba ari yo mpamvu babageneye ako gashimwe k’inka.

Ingero z’ubwo bwitange ngo ni uko hari igihe usanga abahohotewe bamara igihe kinini mu ngo z’aba bafashamyumvire barahunze ubahohotera, ibi kandi ngo bikanajyana no guha imyambaro nk’ababa bayiciriweho no kubageza ku nzego zishinzwe kubarenganura.

Hari kandi abo usanga barara ijoro bita ku bahohotewe, dore ko bavunika kuko bakiri babiri gusa mu murenge umwe.

Murekezi Samuel, umwe mu bahembwe na care utuye mu murenge wa Kabagari, avuga ko yishimiye inka yahawe, aho yavuze ko agiye kongera imbaraga mu gufasha abo ashinzwe mu kurwanya no gukumira ihohoterwa kuko hari aho rikigaragara harimo irikorerwa ku mubiri n’irishingiye ku mutungo.

Gasirabo Claver ushinzwe ubuyobozi mu karere ka Ruhango avuga ko umushinga Care International wunganira leta muri gahunda zitandukanye harimo nk’iyi yo koroza abaturage, ku buryo ngo byagabanyije ihohoterwa ryakorerwaga n’abaturage bakangukira inshingano n’uburenganzira byabo.

Gutanga izi nka birakorerwa mu ntara y’amajyepfo hashimwa abafashamyumvire babiri muri buri murenge bagahabwa inka ifite agaciro k’ibihumbi 300 mu mafaranga y’u Rwanda.

Umufashamyumvire umwe muri babiri bakorera mu mu murenge niwe uhabwa inka nyuma nawe akazoroza mugenzi we.

Si ubwa mbere care international igaragaye mu gikorwa cyo gushimira aba bantu, kuko yanabahaye amagare abafasha kugera ahabereye ihohoterwa, yabahaye amakote y’imvura, amaradiyo n’ibindi.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment