Abapasiteri ba ADEPR barasabwa kuba intangarugero

Abashumba n’abakuru b’amatorero bo mu Itorero rya ADEPR barasabwa kuba intangarugero mu bakirisito bayobora aho gutwarwa n’irari ryo gushaka icyubahiro.

Ibi byasabwe n’Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Sibomana Jean, ubwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 23.12.2012 yimikaga abapasitori 3 bo muri Paruwase ya Rwesero mu mu Rurembo rwa Cyangugu.

Nkebukande Celestin, Nkurunziza Charles na Ruberanziza François ni bo bapasitori basezeranye imbere y’Ikoraniro rya Paruwasi ya Rwesero mu karere ka Nyamasheke ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo bayobore ubwoko bw’Imana mu nzira ikwiriye.

Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Sibomana Jean wimitse aba bapasiteri, yabasabye kuba intangarugero ku bakirisitu beguriwe kuyobora kandi bakitwararika kugira ngo batazagwa mu mutego wo gushaka icyubahiro.

Aba bapasiteri basengewe kuri iki Cyumweru basabwe gukorera Imana badategereje igihembo kandi bakirinda kugambanira Itorero ryabo, ahubwo bakanambana n’Intama z’Imana bashinzwe kuyobora.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment