Mufti w’urwanda shehe Abdul Kalimu Gahutu ubwo yatangaga ikiganiro kirambuye kuri Radio izuba yasabye ko abanyamadini bunga ubumwe kuko ntakibatandukanya nk’abanyarwanda.
Mufti w’u Rwanda Shehe Abdul Karim Gahutu yatanze ikiganiro cyacaga kuri radiyo izuba ivugira muntara y’ iburasirazuba mu karere ka Ngoma kuri uyu wa 09/12/2012.
Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Ngoma Mufti w’u Rwanda Shehe Abdul Kalim Gahutu yasuye Radio Izuba, maze mu kiganiro kirambuye gikubiyemo ubutumwa yagejeje kubari bakurikiye Radio Izuba yasabye abanyarwanda bose ko buri muntu yari akwiye kunga ubumwe na mugenzi we atitaye ku idini asengeramo.
Yagize ati” Buri wese wese azaryozwa ibyo yakoze imbere y’imana kuko Imana idakunda rwaserera.”
Mufti w’u Rwanda yashimiye by’umwihariko abatuye Intara y’Iburasirazuba intambwe bamaze kugeraho babikesha Radio Izuba anaboneraho kuyishimira uruhare yahaye abanyamadini mu gutambutsa ubutumwa bakoresheje iyi Radiyo.
Umuyobozi w’idini ya Islam mu Rwanda avuze ibi mugihe hari aho usanga ubwumvikane buke hagati y’ abakiristu n’ abayisilamu ndetse uku kutumvikana kukavamo ubwicanyi nkuko bigaragara muri bimwe mu bihugu byo ku isi.

0 Comments
You can be the first one to leave a comment.