World Vision izashyira imbaraga mu kugabanya impfu z’abana

Ishami ry’umuryango utegamiye kuri leta, World Vision, rikorera mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza rigiye gukora ubukangurambaga bugamije kugabanya impfu z’abana. Ibi ngo biri muri gahunda uwo muryango ufite, ukazabikorera mu turere twa Gatsibo, Kayonza, Rutsiro na Karongi.

 

Ubusanzwe uwo muryango ukora ibikorwa bigamije iterambere ry’abaturage mu bice ukoreramo, ariko by’umwihariko ukibanda ku kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Muri gahunda y’imyaka itanu iri imbere ngo uzanashyira imbaraga mu kugabanya indwara zihitana abana kandi zashoboraga kuvurwa.

 

Mu karere ka Kayonza, ishami rya World Vision rikorera mu murenge wa Rukara. Abaturage bo muri uwo murenge bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi babikesha uwo muryango, kuko wagiye ubatera inkunga mu rwego rwo kubafasha kuzamura imibereho myiza ya bo.

 

Hari icyizere cy’ubuzima bwiza ku bana b’i Rukara igihe ubwo bukangurambaga buzaba bwatangiye, kuko bazarushaho kugira ubuzima bwiza nk’uko Justine Nalongo wo mu kagari ka Rukara, kamwe mu tugize umurenge wa Rukara abivuga.

 

Ubukangurambaga bwo kugabanya impfu z’abana buzatwara nibura ibihumbi 300 by’amadorari ya Amerika ($300,000), nk’uko umuyobozi wa World Vision mu Rwanda George Gitau, yabivuze atangiza iyo gahunda mu karere ka Rutsiro mu mpera z’icyumweru gishize.

 

Yasabye ababyeyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze kuzagaragaza uruhare rwa bo kugira ngo iyo gahunda izabashe kugenda neza mu bice izakorerwamo.

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment