Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugene Kayiranga Muzuka, ni we wasabye abahagarariye amadini n’amatorero kutarwanya inyigisho bageza ku baturage ku bijyanye no kuboneza urubyaro. Hari mu nama bagiranye kuri uyu wa 3 Ukuboza, hagamijwe kurebera hamwe uko inzego z’ubuyobozi n’abayoboraamadini bakorana mu gushyira mu bikorwa imihigo y’Akarere.
Nk’uko uyu muyobozi yabigaragaje, ngo mu kwigisha abantu kuboneza urubyaro babasaba gukoresha uburyo bunyuranye harimo ubujyanye no kwifashisha imiti cyangwa gukoresha agakingirizo. By’umwihariko, agakingirizo uretse no kurinda gusama umuntu atabiteganyije, gashobora kurinda n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ubu buryo ariko, amadini ntabwemera. Ngo usanga bamwe bavuga ngo kubwira urubyiruko ngo niba rutabashije kwifata cyangwa kudahemuka rukoreshe agakingirizo, ari ukubashora mu busambanyi.
Meya Muzuka rero ati “mufite uko mwigisha abayoboke b’amadini yanyu ibijyanye no kuboneza urubyaro ndetse no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ibyo ntitubibabujije. Ariko ntimukarwanye n’ibyo twe tubabwira”.
Uyu muyobozi akomeza agira ati “hari ubwo umuntu ashobora gutangira yifashisha agakingirizo, hanyuma bukebuke akazabasha no kwifata. ”
Kubera ko abayoboke b’amadini bumva vuba ababayobora, ni ukuvuga ba padiri, ba shehe ndetse na ba pasitoro, Meya Muzuka asanga abanyamadini birinze kugaragariza abayoboke babo ko ibyo ubuyobozi bwa Leta bubabwira bidakwiye, kuboneza urubyaro byagerwaho, abana b’abakobwa babyara batabiteganyije ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bikagabanuka ku buryo bugaragara.


0 Comments
You can be the first one to leave a comment.