Mu nama ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwagiranye n’abahagarariye amadini akorera muri aka Karere kuri uyu wa 3 Ukuboza, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugene Kayiranga Muzuka, yabasabye kubafasha mu gikorwa cyo gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za Leta kuko zibafitiye akamaro.
Nk’uko uyu muyobozi yabigaragaje, ngo abaturage bumva cyane abahagarariye amadini, rimwe na rimwe kurusha uko bumva ubuyobozi, cyane ko ari bo bizera bakaza kubatakira nk’iyo habayeho kubashishikariza ibikorwa bihindura ibyo bari bamenyereye.
Urugero ni nk’iyo abaturage basabwe guhuza ubutaka, bagahinga igihingwa kimwe, kibafitiye akamaro cyane cyane muri gahunda yo gutuma babasha kwihaza mu biribwa.
Meya Muzuka ati “gusaba umuturage kureka guhinga ibihingwa bivangavanze, akumva ko agomba guhinga nk’ibigori kuko ari byo ngirakamaro, ntibyoroshye. Ariko aje kubwira pasitoro, shehe cyangwa padiri amuganyira ko ubuyobozi bushaka kumukorera nabi, na we akamwereka akamaro kabyo, yarushaho kubyumva.”
Ku bw’ibyo rero, ubuyobozi bw’Akarere bwasabye abahagarariye amadini n’amatorero kubafasha gushishikariza abayoboke babo kuboneza urubyaro, babibutsa ko ari inshingano z’umubyeyi kubyara kandi akanarera neza uwo yabyaye, ndetse ko uteshutse kuri iyi nshingano ataba ari mu nzira nziza. Ibi binajyana no gufasha mu gikorwa cyo kurwanya ubuzererezi.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye kandi yasabye abahagarariye amadini n’amatorero kumvisha abayoboke babo akamaro ko kwitabira ubwisungane mu kwivuza, bakabashishikariza kugira isuku ku mubiri ndetse n’aho batuye.
Hagendewe ku kuba mu bihe byashize, amadini yarajyaga agira igihe cyo guhuza urubyiruko rukigishwa ijambo ry’Imana kandi rukidagadura (ibyo bitaga patronage mu rurimi rw’igifaransa), hifujwe ko izi gahunda zagarukaho cyane cyane mu gihe cy’ibiruhuko. Ibi ngo biri mu byatuma abana bagira uburere bwiza, ntibabone umwanya wo kuzerera cyangwa kunywa ibiyobyabwenge.
Meya Muzuka ati “twebwe abayobozi bo mu nzego za Leta, namwe abahagarariye amadini, icyo tugamije ni kimwe: gutuma umuturage amererwa neza. Mureke rero dufatanye mu gushishikariza abaturage gahunda zituma bamererwa neza kandi batera imbere”.


0 Comments
You can be the first one to leave a comment.