Huye abafashamyumvire mu kurwanya

Abafashamyumvire -abandi bita abakangurambaga- mu kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo bakorera mu Karere ka Huye, ni bo borojwe inka kuri uyu wa 18 Ukuboza,2012. Hari mu gikorwa cyo gusoza igihe cy’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwijihirije mu Murenge wa Mbazi.

N’ubwo muri buri mudugudu, muri buri kagari no muri buri murenge wo mu Karere ka Huye hagiye hari aba bafashamyumvire, abagenewe inka ni abakora aka kazi ku rwego rw’umurenge. Na none kandi, kubera ko buri murenge ugiye ufite babiri, umugabo n’umugore, uwahawe inka ni umwe. Hateganyijwe ko abazihawe bazoroza bagenzi babo umunsi zabyaye.

Izi nka, abafashamyumvire bazigabiwe n’umuryango Care International, ari na wo wagize uruhare mu kubahugura, kugira ngo bafashe umuryango nyarwanda kwiyubaka, no gutera imbere, dore ko byagaragaye ko ingo zirangwamo ihohoterwa zitajya zitera imbere.

Uwari uhagarariye Care international muri iki gikorwa, Madame Jeanne d’Arc Kampororo ushinzwe kurwanya ihohoterwa muri uyu muryango, yagize ati “aba bakangurambaga bakora nta gihembo, nyamara ntibabura gukora neza akazi biyemeje. Ni yo mpamvu twabageneye inka.”

Abafashamyumvire bakora bate?

Dusingizimana Rosette, umwe mu bafashamyumvire bo mu Murenge wa Mbazi, avuga ko mu bikorwa byabo bajya ahabereye inama zihuriyemo abaturage benshi, bagasobanura ibijyanye n’ihohoterwa. Kubera ko hari abantu baba bakorerwa ihohoterwa ariko batabizi, ibiganiro aba bafashamyumvire batanga bibafasha kumenya ko bahohoterwa, bityo bakaza kubagisha inama.

Uretse abamenyera ihohoterwa ribakorerwa mu nama, hari n’ingo ziba zizwi ko zibamo ihohotera. Aba bafashamyumvire rero bafasha abaje kubirebera ndetse n’abo bazi ko bafite ibibazo, babagira inama z’uko bakwiye kwitwara.

Ku bijyanye n’ibikorwa byabo mu gihe cy’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo, ngo bafashije ingo nyinshi ku buryo hari icyizere ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo rizagabanuka.

Disingizimana ati “njye ku bwanjye nafashije ingo zigera kuri 15. N’ubwo tutaregeranya raporo ngo tumenye ingo zafashijwe mu murenge wacu muri rusange, sinabura kuvuga ko hafashijwe abantu benshi, kandi ko bigikomeza, kuko n’ubundi ibibazo bigenda bikemuka buke bukeya.”

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment