Nyuma yo gusuzuma ibyakozwe na sosiyete sivile mu gihe cy’umwaka mu karere ka Gisagara, abayigize barishimira cyane urwego bariho n’ubwo bavuga ko ngo atari ijana ku ijana kandi ko bagikeneye gukora cyane, bakaba ari nabyo biyemeje.

SOSIYETE SIVILE IRISHIMIRA URWEGO IGEZEHO INAHARANIRA KONGERA

Nkuko abagize sosiyete sivile mu karere ka Gisagara bagenda babigaragaza, mu gihe cy’umwaka bakoze ibikorwa byinshi bitandukanye bijyanye n’ubuvugizi ku bibazo by’abaturage kandi bigakemuka, muri gahunda z’imihigo naho bagize uruhare runini mu itegurwa n’isuzumwa ryayo, ariko bakanavuga ko byose bitagezweho uko byagombaga cyane nko bibazo bishingiye ku butaka n’ingurane zigomba guhabwa abaturage.

Umuhuzabikorwa wa sosiyete sivile mu karere ka Gisagara Boniface Remezo avuga ko mu isuzuma bakoze kuri uyu wagatanu tariki ya 21 basanze aho bageze hashimishije, ariko hakaba hakenewe gukemura ibibazo by’ubutaka kuri ubu bikiri byinshi kuko bagiye bakira ibibazo byinshi ku bijyanye n’ubutaka n’ingurane ariko ibi byo bakaba barakoze akazi kabo ko ku bishyikiriza ubuyobozi bw’akarere banasaba ko bwabishyiramo imbaraga cyane ko sosiyete sivile idakemura ibibazo ahubwo ikora ubuvugizi ndetse n’ubujyanama ku mpande zose.

Abaturage b’aka karere nabo bahamya ko bagenda babona akamaro ka sosiyete sivile kuko ngo hari byinshi byagiye bikorerwa ubuvugizi kandi bikarushaho kwihuta mu gukemurwa. Abaturage batuye mu murenge wa Ndora bagiye bimurwa mu masambu yari ahagomba gushyirwa ibikorwa remezo bavuga ko bari baratinze guhabwa ingurane ariko nyuma y’aho bavuganiwe na sosiyete sivile bikaba byarihuse bakagenda bishyurwa.

Mu gihe kiri imbere rero ngo sosiyete sivile nayo yizera ko hazabaho impinduka ikarushaho gukora neza kuko hari ibyo yagiye ifataho imyanzuro byazayifasha kurushaho kugira imikorere myiza mu minsi iri imbere, nko kuba yazafunguza konti kuri banki bityo ikajya ikusanya buke buke amafaranga yazajya ayifasha mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’akazi kayo, kuba yarushaho kwimenyekanisha mu baturage, n’ibindi byinshi bigamije imikorere myiza. Ngo yizeye kandi ubufatanye bwiza hagati yayo n’akarere cyane ko kugera ubu ubwo bufatanye ngo ari ntamakemwa.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment