Gicumbi - Abana 1152 nibo bakuwe n’umushinga REACH mu mirimo y’imvune

Umwana usoroma icyayi

Umushinga wa REACH aribyo Rwanda Education Alternative For Children umaze imyaka itatu ukorera mu Karere ka Gicumbi, ukaba ugamije kurwanya no gukumira imirimo mibi ikoreshwa abana, ubu ushoje umaze gukura abana 1152 mu mirimo y’imvune.

Nk’uko bitangazwa n’uhagarariye uyu Mushinga mu karere ka Gicumbi Karanganwa Cassien kuri uyu wa 27/12/2012  yatangaje ko uyu mushinga uzasozwa muri Mutarama umwaka utaha wa 2013 umaze kuvana abana mu mirimo y’imvune  bagera kuri 1152  bari mu byiciro bitandukanye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umushinga REACH bwagaragaje ko abana bakoreshwaga imirimo ivunanye abenshi bagaragaraga mu bikorwa byo gusoroma icyayi, no kuragira amatungo no kuvoma amazi ahantu kure, kujya mu mirimo y’ubwubatsi, imirimo yo murugo izwi kw’izina ry’ubuyaya n’ububoyi  n’iyo kwambutsa ibicuruzwa mu buryo bwa magendu babivana hakurya y’umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.

 

N’ubwo uyu mushinga ushoje icyifuzo cya bamwe mubayobozi bo mu Karere ka Gicumbi  bifuza ko aba bana bakomeza gukurikiranirwa hafi ntibazasubire muri iyi mirimo ivunanye nk’uko  Fred Abahe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange yabitangaje.

Yavuze ko uyu mushinga ushojwe warafashije ibintu byinshi akarere ka Gicumbi aho yafashije abo bana mu byiciro bitandukanye, bamwe basubijwe mu mashuri abandi bigishhwa imyuga itandukanye ndetse babaha n’amatungo yo korora ku buryo abo bana babikomeje byazabagirira akamaro kanini cyane.

Si umurenge wa Mukarange gusa ugomba gufata izo ngamba zo gukumira abo bana kutazasubira muri iyo mirimo harimo n’indi mirenge yakorerwagamo n’uwo mushinga ariyo Shangasha, Kaniga ,Giti, Ruvune

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment