Gatsibo Urubyiruko rw’abana b’abakobwa rurasabwa

Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye ingando za Plan Rwanda

Nubwo mu Karere ka Gatsibo uburezi bwateye intambwe igaragara ntibibuza ko abana b’abakobwa benshi bagihura n’inzitizi nyinshoi zituma batiga cyangwa se baka mu ishuli batarangije amashuli y’isumbuye.

Ibi ni ibyatangajwe na Faustin Rubayiza umukozi wa Plan Rwanda ushinzwe umurenge wa Kiziguro ahaherereye ishuli ryisumbuye rya Umutara Polytechnique ari naryo abo bana b’abakobwa bigamo.

Hari muri gahunda ya Plan Rwanda y’uburezi bw’umwana w’umukobwa ubwo hasozwaga ingando z’abana b’abakobwa bafashwa n’umuryango Plan Rwanda tariki 21 ukuboza, mu mUrenge wa Rwimboga mu Karere ka Gatsibo.

Rubayiza avuga ko Plan Rwanda ifasha abana b’abakobwa bakomoka mu miryango ikennye bahereye ku batsinze ikizamini cya Leta ikabarihira amafranga y’ishuli bagahabwa n’ubundi bufasha bw’ibanze. Yagize ati”dufite abana b’abakobwa 295 dufasha biga mu mashuli yisumbuye ya Leta ari mu karere ka Gatsibo kuva mu mwaka wa kane kugeza mu mwaka wa 6”.

Akomeza avuga ko izi ngando ari urubuga rwo kwisanzura bagatanga ibitekerezo ku bibazo bitandukanye bahura nabyo, bagatozwa kwigirira ikizere no kumva ko hari icyo bashoboye.

Bamurange Josephine umwe mu bana barangije izi ngando aganira na kigalitoday yadutangarije ko isomo akuyemo ari uguharanira uburenganzira bwe nk’umwana ntihagire umuntu ubupfobya, akomeza atanga ubutumwa kubandi bana b’abakobwa ko bagomba kumenya agaciro kabo.

Ubusanzwe izi ngando ziba rimwe mu mwaka ubu bikaba byari ku nshuro ya kabiri kuva Plan yatangira gufasha uru rubyiruko.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment