Bahamya ko bari kuba inzerereziAbanyeshuri batishoboye biga mu mashuri yisumbuye bo mu karere ka Burera barihirwa amafaranga y’ishuri n’umuryango Partners In Health:Inshuti Mu Buzima, bashimira uwo muryango kuba warabafashije gukomeza amashuri bakabasha gutegura ejo hasaza habo.

Abo banyeshuri bavuga ko mbere uwo muryango utarabafasha, bigaga mu buryo bugoranye bamwe bahagarikaga amashuri yabo kubera kubura amafaranga y’ishuri, maze bakirirwa bazerera ngo kuko nta yandi merekezo bumvaga bafite mu gihe badakomeje kwiga.

Hategekima Patrick, utuye mu murenge wa Kogogo, agiye mu mwaka wa gatandatu. Avuga ko arangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yabuze amafaranga y’ishuri maze bituma ahagaragara imyaka ibiri yose atiga. Nyuma yaje gukomeza kwiga abifashijwe mo na Partners In Health maze ibibazo yahuragana nabyo biragabanuka.

Agira ati “…(mbere) hari igihe “Intendent” (umucungamutungo w’ikigo) yazaga mu mashuri akadusohora, akatwirukana ukaba utakwiga neza nk’abandi bana, ariko muri rusange ibyo byarakemutse”.

Akomeza avuga ko yiga neza ndetse ngo n’ababyeyi be ntibakigurisha amatungo cyangwa imirima kugira ngo bamubonere amafaranga y’ishuri. Ibyo bakagurishije bibafasha kwikenura mu bundi buryo.

Kuradusenge Anualithe, azajya mu mwaka wa gatandatu. Avuga ko umwaka wose amaze arihirwa amafaranga y’ishuri n’umushinga Partners In Health, ubuzima bwe n’ubw’umuryango we bwahindutse ngo kuko imyaka yize uwo mushinga utaramurihira yayize nabi kubera ko atabashaga kuriha amafaranga y’ishuri.

Agira ati “ iyo myaka ukuntu nayize byari bigoye cyane kuko hari n’igihe nabwirirwaga se cyangwa nkaburara …”.

Akomeza avuga ko ababyeyi be batagihangayika nka mbere. Kuburyo ngo na barumuna be biga mu mashuri abanza basigaye babona amakayi mu gihe mbere amafaranga yakayaguze bayamutangaga ho yose.

Abanyeshuri barihirwa n’umushinga Partners In Health bavuga ko kuba uwo mushinga ubafasha gutegura ejo hazaza habo byatumye nabo bagira umutima wo gufasha. Bamwe bavuga ko nibarangiza kwiga bakagira ubushobozi bazajya barihira amafaranga y’ishuri abana batishoboye.

Barasabwa gushyira umuhate mu kwiga

Emmanuel Kamanzi ukuriye umushinga Partners In Health mu karere ka Burera avuga ko ubuyobozi bw’ibanze muri ako karere bubafasha gutoranya abana batishoboye bagomba kurihirwa amafaranga y’ishuri.

Akomeza avuga ko buri munyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye ufashwa na Partners In Health arihirwa amafaranga y’ishuri ibihumbi 30. Abiga ku bigo bisaba arenze ayo, abura bayiyongerera ho nk’uko akomeza abitangaza.

Tariki ya 12/12/2012 ubwo habaga inama yahuje abanyeshuri barihirwa n’umushinga Partners In Health mu karere ka Burera ndetse n’umuyobobi wawo muri ako karere, abo banyeshuri basabwe kwiga bashyize ho umwete kugira ngo bazigirire akamaro ndetse banakagirire igihugu cyabo.

Ababyeshuri bo bagaragaje ko hari igihe ibipapuro bigaragaraza ko bishyuye amafaranga y’ishuri bitinda kugera ku bigo byabo kuburyo abayobozi b’ibyo bigo bashobora kubabuza kujya mu ishuri.

Kamanzi yababwiye ko icyo kibazo bagiye kigikemura byihutirwa kugira abo bana bakomeze bige neza ntakibabangamiye.

Umushinga Partners In Health watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2005, uturutse muri Amerika. Ukorera mu turere dutatu aritwo Burera, Kayonza na Kirehe. Aho uri ufasha abaturage mu guteza imbere ubuzima bwabo mu nzego zitandukanye.

Mu karere ka Burera wahubatse ibitaro bya Butaro bifatwa nk’iby’ikitegererezo. Unakora ibindi bikorwa bitandukanye birimo kurihira amafaranga y’ishuri abanyshuri 337 biga mu mashuri yisumbuye.

 

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment