Bamwe mu bapasitoro bo mamatorero akomoka ku baporotesitani; bakunze kwita amatorero y’umwuka, barasaba ko inzogera zivuzwa na kiliziya gatolika ndetse n’indangururamajwi zikoreshwa n’abayisilamu byajya bifatwa nk’amakosa.

Ibi aba bapasitoro b’amatorero akorera mu karere ka Muhaga, bakaba barabigarutseho ubwo bari mu mwiherero mu mujyi w’aka karere biga ku bibazo biri muri aya matorero.

Abapasitori bavuga ko barenganywa bababwira ko basakuriza abantu baba baturanye n’isengero mu gihe basenga bakoma ingoma ndetse banaririmba bakoresha indangururamajwi zivuga cyane.

Bo bavuga ko basanga aka ari akarengane kagakwiye gukemurwa kuko ngo ataribo babangamira abaturage kurusha abandi kuko ngo nka kiliziya gatolika ndetse n’idini ya isilamu bafite ibintu bisakuriza abaturage kandi benshi ariko ngo bo nta wubakomakoma.

Umupasitorikazi w’itorero riri mu mujyi wa Muhanga, akaba asaba ubuyobozi bw’ikigo cy’imiyoborere RGB ko bwagira icyo bukora kuri iki kibazo.

Ati: “abayisilamu mu rukerera barangururira muri micro abantu bari muri metero Magana bakabyumva, kimwe na kiliziya gatolika ivuza inzogera ariko wawundi wibyukiye akivugiriza ingoma akaba ariwe ufatwa nk’uwahungabije umutekano”.

Aha umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza, ufite mu nshingano ze amadini n’amatorero, Sheikh Saleh Habimana avuga ko amategeko mashya aca aka karengane kuko ngo haba abayisiramu, abakatolika ndetse n’abandi bagomba kuyubahiriza.

Avuga ko amajwi abayisiramu bavuzaga mu rukerera ndetse n’inzogera z’abagatolika bimaze igihe bikoreshwa ngo nabyo bitazongeza kumvikana kuko ngo haba hari benshi baba batifuza kubyumva.

Akaba avuga ko ikigezweho ari uko urusengero ruzaba rufite ahantu hadasohora amajwi arirwo rugomba gukora cyangwa n’abandi badafite ubwo bushobozi bakaba basenga badasakuriza abaturanyi babo.


Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment