Zimwe mu mpunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme ziratangaza ko gutura mu nkambi y’impunzi atari ikintu cyahita kimenyerwa hatabayeho umwanya wo kubyakira no kwiga uburyo bwo kumenya uko umuntu yitwara muri ubwo buzima abantu baba batamenyereye.

Ibi bitangazwa n’impunzi zisaga 200 zahawe amahugurwa ku isanamitima no gukemura amakimbirane mu nkambi ya Kigeme, banatangaza ko yari akenewe cyane kuko ngo ubuzima bwo mu nkambi butandukanye cyane n’ubwo bari basanzwe bamenyereye.

Dusabe Christine, umwe mu bahawe aya mahuguwa yagize ati: “Iwacu ntabwo amazu yari yegeranye none aho turi mu nkambi turegeranye cyane. Ubwo rero umuntu yamena amazi imbere y’umuryango w’undi, umwana yakwituma hafi aho amakimbirane akaba aravutse”.

Twagirimana Hésron agira ati: “Hano mu nkambi abantu bavuye mu byabo, hari abapfushije abantu abandi bafatwa ku ngufu urumva rero ko izi nyigisho zikenewe cyane”.

Aya mahugurwa yamaze ibyumweru bitatu yasojwe no gushyikiriza impamyabumenyi impunzi zigera kuri 227 zayarangije ku wa 07/12/2012.

Bucura David, umushumba mu itorero ry’ivugabutumwa ry’inshuti (Eglise des Amis) wahuje ibikorwa by’izi nyigisho zateguwe  n’iri torero, yemeza ko zizagira uruhare mu guhumuriza abahohotewe mu buryo butandukanye hamwe no gushimangira imibanire myiza muri iyi nkambi.

Itorero ry’ivugabutumwa ry’inshuti ngo ntirihugira mu kwigisha abantu iyobokamana gusa ngo ryirengagize no kwita ku mubiri, kuko ngo no kwita ku bantu bari mu buzima budasanzwe biri mu byo ryitaho nk’uko Umuvugizi waryo wungirije Pasitoro Sambiri Marcellin abitangaza.

Agira ati: “Abantu bari mu nkambi baba bataye ibyiringiro, kubitaho rero ni ingenzi akaba ari muri urwo rwego nk’itorero twaje  kugira ngo tubakomeze”.

Inkambi y’impunzi z’abanyekongo ku Kigeme irabarurwamo abasaga gato 14,000, imiryango n’ibigo bitandukanye bikaba bikomeje kubahumuriza no kubagezaho ubufasha butandukanye. Uretse kuba baravuye mu byabo mu buhamya bw’izi mpunzi humvikanamo abahohotewe mu buryo bunyuranye harimo n’abafashwe ku ngufu bitewe n’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment