Centre igiti cy’ubugingo yoroje abatishoboye

Abatishoboye babana n’ubwandu bwa sida, imfubyi zirera cyangwa zirera izindi ndetse n’abandi bantu b’abakene cyane bo mu Mirenge ya Ngoma, Huye, Tumba na Mukura ni bo borojwe inka, bakaba bazishyikirijwe kuri uyu wa 17 Ukuboza.

Inka zatanzwe muri rusange ni 72. Ntabwo zahawe abantu ku giti cyabo, ahubwo zahawe amatsinda y’abantu bagera kuri 20 batoranyijwe muri iriya mirenge uko ari ine. Buri Murenge urimo amatsinda atandatu, kandi buri tsinda ryashyikirijwe inka eshatu.

Izi nka rero ngo bazazororera hamwe mu matsinda. Sr. Ancilla, umuyobozi wa Centre igiti cy’ubugingo ati “icyo twifuza ni uko aya matsinda azavamo koperative igirira akamaro abayirimo ”.

Aya matsinda kandi ngo yagiye agenerwa amafaranga yo kuyafasha gutangira ibikorwa : amatsinda atatu yagiye agenerwa amafaranga agera kuri miriyoni eshanu n’ibihumbi 200 kandi yanyujijwe ku buyobozi bw’umurenge, ari na bwo buzakurikiranira hafi imikorere yayo.

Bijya bigaragara ko abantu bishyira hamwe hakaba haboneka abavunisha abandi. Musoni Innocent, umwe mu bahawe inka uri mu itsinda bise Abizeranye ati « tuzashyiraho amategeko tugenderaho ku buryo uzayarengaho azagenerwa igihano. Ndumva kandi korora inka eshatu turi abantu 20 bitazatunanira, cyane ko umuntu ayorora ari n’umwe ntibimunanire. »

Sr . Ancilla we ati “nibakorana neza bazatera imbere babifashijwemo n’izi nka”. Ibi ngo abihera ku kuba  amatsinda nk’aya bayifashishije mu gufasha abantu kwikura mu bukene mu Karere ka Nyaruguru, kandi ngo intego yatangiye kugerwaho.

Yagize ati « amatsinda akora neza muri Nyaruguru yagiye agurisha ifumbire ivuye ku nka twabahaye, none bose babashije kwitangira amafaranga y’ubwishingizi mu kwivuza, aturutse kuri iyi fumbire. Nta gushidikanya ko n’aba bahawe inka bazagenda batera imbere nibaramuka bakoranye neza. »

Ufite inka ntaba akibarirwa mu bakene

Ibi byavuzwe na Cyprien Mutwarasibo, umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere. Aha yabwiraga abari bamaze kwakira inka, abashishikariza gukora cyane maze bakabasha kwikura mu bukene, dore ko abenshi mu bari mu matsinda yahawe inka uyu munsi bari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe.

Uyu muyobozi yagize ati « muhawe inka. Zizabaha amata n’ifumbire. Iyo fumbire muzayifumbize imirima yanyu maze muhinge, mweze, ndetse munikure mu bukene burundu. Ufite inka ntaba akibarirwa mu bakene. Ndizera ko mwese umwaka utaha muzaba mubarirwa mu cyiciro cy’abatarihirwa mituweri.”

Ubusanzwe Centre Igiti cy’ubugingo ifasha abagore bihebye n’abahahamutse, ikigisha abaturage kwirinda sida ndetse ikanafasha abagore n’abagabo batumvikana kwiyunga. Kuba baratekereje gutanga inka, ngo ntaho bitandukaniye n’ibyo basanzwe bakora: gufasha abantu kugira ubuzima bwiza.

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment