Umuryango World Vision ishami rya Gisagara, n’ubusanzwe ugaraga mu bikorwa bitandukanye birimo no gufasha abana b’abanyeshuli badafite amikoro bakabasha kwiga ndetse bakanabona ibikoresho, muri aka karere wongeye gushyigikira uburezi uha imfashanyo z’imyambaro abana bo mu bigo bitanu biri mu mirenge itandukanye y’aka karere.
Ubwo hatangwaga ibi bikoresho ku banyeshuri bo mu murenge wa Muganza ho muri aka karere ka Gisagara, abanyeshuli bibukijwe ko babihawe mu rwego rwo kubafasha kugira isuku.Basabwe kujya bafata neza ibikoresho byabo kandi bakita ku kwisukura igihe cyose.
Aba bana bavuga ko kubona igikorwa nk’iki kuri bo bibanezeza kandi bigatuma babona ko bitaweho n’igihugu ndetse muri rusange bikanabakundisha ishuri kuko buri gihe iyo basuwe nk’uko ngo bongera kwibutswa agaciro ko kwiga n’icyo bizabagezaho ihe cyose bazabikora babishyizeho umwete.
Christine NISHIMWE umukozi wa World vision avuga ko ibi nanone byakozwe mu rwego rwo kwibutsa ababyeyi kugirira abana isuku babambika inkweto ngo kuko usanga harimo benshi bigana ibirenge. Yatubwiye ko batanze umupira wo kwambara kuri buri mwana, umwambaro w’inkweto, imipira yo gukina irimo iya basketball, volleyball , football na baseball mu rwego rwo guteza imbere imikino mu bana.
Ibikoresho nk’ibi byatanzwe mu bigo 5 bisanzwe bifashwa na World Vision aribyo E.P Byiza (Muganza), E.P Cyamukuza (Ndora), E.P Munazi (save), E.P Muduha (Gishubi), na E.P Kizenga (Mamba). Ibi bikoresho bikaba bigamije kugira gufasha abana kugira imyigire myiza irangwa n’isuku.


0 Comments
You can be the first one to leave a comment.