Urugaga rw’amatorero n’amadini mu karere ka Gisagara ruributswa gutoza abayoboke barwo kwirinda icyorezo cya SIDA binyuze mu kwipimisha ndetse no gutanga inyigisho ku banduye. Uru ruagaga kandi rurahamagarirwa kuba umukangurambaga muri gahunda zitandukanye zigamije imibereho myiza y’abaturage cyane ko abaturege benshi bakunze guhurira mu matorero no mu madini nk’uko ubuyobozi bubivuga.

GISAGARA URUGAGA RW’AMADINI

Mu ihuriro ryo kuri uyu 19 nzeri, 2012 ryahuje urugaga rw’amatorero n’amadini abarizwa mu karere ka Gisagara haganirwa ku kwirinda icyorezo cya SIDA, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza muri Gisagara Madamu Donatille UWINGABIYE, yasabye abayobozi b’amatorero n’amadini kuba intumwa kuri rubanda rubagana, babakangurira kwirinda iki cyorezo ndetse bakanabakangurira gahunda zinyuranye zigamije imibereho myiza.

Yagize ati “twese hamwe dukwiye gufatanya tugaharanira ubuzima buzira umuze bw’abaturage ari bo bayoboke b’amadini atandukanye kuko roho nzima ikwiye gutura mu mubiri muzima. Nimureke rero dufatanye gushishikariza gahunda zirebana n’imibereho myiza abaturage batugana, tubakangurire kwipimisha SIDA ndetse tunagire inama abanduye”.

Muri iri huriro kandi hatowemo komite izajya ibahuza ku rwego rw’akarere. Iyi komite ngo ifite akazi gakomeye kuko ngo ni wo muyoboro uzajya unyuzwamo ibitekerezo bigamije iterambere ry’abayoboke kandi ikazajya ivuganira amadini ibyo akeneyeho ubufasha mu kurwanya icyo cyorezo kimwe n’ibindi yifuzaho ubufasha ku Karere.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment