Rwanda : Umuyobozi wungirije wa Welthhungerhilfe mu Rwanda, Kubwimana Audace

 

Umuyobozi wungirije wa Welthhungerhilfe mu Rwanda, Kubwimana Audace

 

Mu nama yabaye tariki 28/02/2012 mu karere ka Nyanza umushinga w’abadage witwa Welthhungerhilfe ushinzwe iterambere ry’icyaro mu turere twa Muhanga, Ruhango, Nyanza na Huye wiyemeje gukomeza gutunganya no kubyaza umusaruro ibishanga byo mu Ntara y’amajyepfo.

 

Uwo mushinga umaze gutunganya ibishanga binyuranye byo mu Ntara y’amajyepfo hagamijwe kubibyaza umusaruro. Ibikorwa by’uwo mushinga byibanda kuguteza imbere igihingwa cy’umuceli no gufasha amakoperative y’icyo gihingwa.

 

Buri gihembwe itumiza abahagarariye abagenerwabikorwa b’uwo mushinga kugira ngo bajye inama ku cyarushaho gufata neza ibishanga bihingwamo umuceri. Muri iyo nama hagaragazwa aho ibikorwa byo gutunganya ibishanga biba bigeze.

 

Ni muri urwo rwego bagaragajwe ko mu gishanga cya Mwogo hamaze gutunganwa ha 400 muri uyu mwaka wa 2012.

 

Umuyobozi wungirije wa Welthhungerhilfe mu Rwanda, Kubwimana Audace avuga ko kuva uwo mushinga ugeze mu Rwanda wahereye ku bikorwa byo gutunganya ibishanga byo mu karere ka Muhanga na Ruhango nyuma ukomereza mu turere twa Nyanza na Huye.

 

Ngo mu karere ka Ruhango hakozwe ibikorwa byinshi bijyanye no gutunganya ibishanga no kurwanya isuri ku misozi ihanamye yo muri ako karere ndetse hanubakwa uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 2 z’umuceri mu isaha imwe nk’uko Kubwimana Audace yabivuze.

 

Kanyaruka Vincent, umwe mu bari muri iyo nama ahagarariye abahinzi b’umuceli bo mu mirenge wa Kinihira na Mwendo mu karere ka Ruhango bibumbiye muri koperative CORIKI yavuze ko welthhungerhilfe imaze kubafaha mu bikorwa bitandukanye birimo amahugurwa no kuborohereza mu ngendo shuli.

 


 

Tags

 

3 Comments

  1. niyigena j.paul says:

    ndashaja

  2. niyigena j.paul says:

    I jean paul Niyigena i was team leader in mwogo marshland between january to october 2012 so i lost job because i was ski my need is to be recleted in next year 2013 and i am lady to make good performance if you accept Sirs

Leave a Comment